^

 

Minisitiri w’Intebe yasuye ibikorwa n’imishinga y’iterambere mu Turere twa Gisagara na Kamonyi

         

Gisagara/Kamonyi, ku wa 21-22 Mutarama 2020:

Minisitiri w’IntebeDr. Ngirente Edouard, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Amajyepfo. Uru rugendo rwari rugamije kureba uko gahunda n’imishinga bitandukanye bya Leta mu nzego z’uburezi, ubuzima ndetse n’ubuhinzi zirimo gushyirwa mu bikorwa.

Ku munsi wa mbere, Dr. Ngirente yasuye urugo mbonezamikurire y’abana bato rw’Akabagagi, Umudugudu ntangarugero wa Kaburanjwiri, Ivuriro rya Muyira, igishanga cya Ngiryi gihingwamo umuceri, uruganda rwa Hakan Peat to Power Plant rw’amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri, ndetse n’ibitaro byo ku rwego rw’Akarere bya Gakoma, byose biri mu Karere ka Gisagara.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Minisitiri w’Intebe yasuye imishinga itandukanye mu Karere ka Kamonyi irimo urugo mbonezamikurire y’abana bato, umushinga w’ubworozi bw’inkoko mu Murenge wa Musambira, koperative ihinga umuceri mu gishanga cya Mukunguri, Ishuri ry’Imyuga n’ubumenyingiro rya Saint Bernard riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge n’iryaRunda riherereye mu Murenge wa Runda.

Muri uru rugendo rwe, Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye ko amarerero y’abana yakongererwa ubushobozi mu Midugudu yose mu Gihugu.

Yanasabye abaturage kandi gutera nibura ibiti bitatu by’imbuto mu ngo zabo. Yanashishikarije buri rugo kugira ikimoteri gitunganijwe neza kandi bakagikikiza ibiti by’imbuto.

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi ba za koperative kunoza imicungire yazo baharanira gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango bayo.

Abayobozi b’ibitaro n’amavuriro nabo basabwe kurushaho kugira isuku aho bakorera no kunoza imitangire ya serivisi.

Yanashimangiye kandi ko hakenewe kongera imbaraga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) kugira ngo Guverinoma izashobore kugera ku ntego yayo yo kongera umubare w’abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro ukava kuri 31.1% muri 2017 ukagera kuri 60% mu 2024.

Nyuma yo gusura buri Karere, Minisitiri w’Intebe yagiye agirana ibiganiro n’abayobozi ku rwego rw’Intara n’Akarere mu rwego rwo gufata ingamba zo gukemura imbogamizi zikibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yasuwe.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Intebe yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo Abaminisitiri bakurikira: uw’Ubuhinzi, Ubuzima, Uburezi, Ibikorwaremezo, Urubyiruko n’Umuco, Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, hari kandi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze mu Turere twa Gisagara na Kamonyi.