^

 

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YO KU WA 12.10.2020

         

Ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2020, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.
1.  Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro  y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25/09/2020.

2.  Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma  ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, yemeza ko ingamba zisanzweho  zizakomeza gukurikizwa,  ariko  hakiyongeraho ingamba  zahinduwe ku buryo bukurikira, na  zo zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa. 

a.  Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

b.  Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zizakomeza.  Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemererwa  gutwara.  Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.  Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RURA. 

c.  Abitabira inama (meetings and conferences) ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima harimo kutarenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. 

Izi ngamba zizongera kuvugururwa  nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’Inzego z’Ubuzima.

Abaturage barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo: gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki. Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

3.  Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

Umushinga w’itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda;

Umushinga w’itegeko ryemera  kwemeza burundu amategeko ashyiraho Komisiyo ya Afurika ishinzwe ibyerekeye indege za gisiviri, yakorewe i Dakari,muri Senegali, ku wa 16 Ukuboza 2009;

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza ko u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bihuriye ku masezerano  y’ubufatanye mu gihe cy’impanuka ya nikeleyeri cyangwa mu gihe cy’ibyago byakomotse ku mirasire yangiza, yemerejwe i 
Vienna, ku wa 26 Nzeri 1986;

Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ibihugu 11 bikurikira: Repubulika ya Shili (Republic of Chile),  Repubulika ya 
Dominikani (Dominican Republic), Repubulika ya Finilande (Republic of Finland),  Guverinoma ya Jamayika (Jamaica),  Ubwami bwa Yorodaniya(Hashemite Kingdom of Jordan),  Leta ya Koweti  (State of Kuwait), Maleziya 
(Malaysia),  Repubulika ya Morise (Republic of  Mauritius),  Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates) na Repubulika ya Zimbabwe.

4.  Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki n’ingamba bikurikira:

Raporo  ya gatatu y’u  Rwanda  ku isuzuma ngarukagihe mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu;

Kwemera itangwa ry’impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri  ku bantu babisabye kandi bujuje ibisabwa;

Politiki y’ishyirwaho ry’ibiciro ntarengwa by’imiti n’ibindi bicuruzwa muri za farumasi; 

Politiki  yo gufasha abakozi bo mu rwego rw’ubuzima babyifuza  kugirana amasezerano y’umurimo n’inzego ebyiri n’Amabwiriza yo kuyishyira mu bikorwa.

5.  Inama  y’Abaminisitiri yemeje  Iteka rya Minisitiri  w’Intebe  rigena urwego rubara kandi rwakira imisoro n’amahoro mu izina ry’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

6.  Inama y’Abaminisitiri yemeje Amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyohereza mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

7.  Inama y’Abaminisitiri yemeje ko  Major General Md Jahangir Kabir Talukder, ahagararira Repubulika ya Rubanda ya Bangaladeshi mu Rwanda, ku rwego rwa Ambasaderi, afite ikicaro i Nayirobi muri Kenya.

8.  Mu bindi:

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:

Kuri iyi  tariki ya 12 Ukwakira 2020, u Rwanda rwijihije  Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa no gutangiza ubukangurambaga ku rwego  rw’Igihugu,  buzamara umwaka  bwo kwamagana ibyaha byo 
kwangiza abana.

Ku itariki ya 15 Ukwakira 2020, u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro no gutangiza umushinga wo guhana amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamiijwe guteza imbere 
umugore w’Umunyafurika (50 million African women speak networking platform project).

Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 23Ukwakira 2020, u Rwanda ruzatangiza igihembwe cyo gutera amashyamba mu 2020/2021. Kuri iyo tariki kandi  hazizihizwa,  ku nshuro ya 45,  Umunsi 
Mpuzamahanga wo gutera amashyamba. Ku rwego rw’Igihugu,  iyi gahunda izabera mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza. 

Bikorewe i Kigali, ku wa 12 Ukwakira 2020.

Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe