^

 

ITANGAZO RY’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YO KU WA 18 MUTARAMA 2021

         

Ku wa Mbere, tariki ya 18 Mutarama 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 4 Mutarama 2021.

2. Nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura COVID-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y'Abaminisitiri yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’icyo cyorezo.

Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Gahunda ya Guma mu rugo (lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe gusa.

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba zikurikira zigomba guhita zishyirwa mu bikorwa kandi zikazongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Ingamba zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali

a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki, n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye tw’Igihugu zirabujijwe, keretse ku mpamvu z’ubukerarugendo cyangwa serivisi z’ingenzi.

c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza.

Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

d. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm).

f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (take away).

g. Amashuri yose, harimo na za Kaminuza (yaba aya Leta n’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

h. Insengero zirafunze.

i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito (designated hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

k. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhushya rwanditse na RDB.

m. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

Ingamba zizubahirizwa ahasigaye hose mu Gihugu

a. Ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am).

b. Insengero zirafunze.

c. Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

d. Utubari (bars) twose tuzakomeza gufunga.

e. Amateraniro rusange n’ubusabane harimo imihango y’ubukwe, kwiyakira, inama (meetings and conferences) birabujijwe.

f. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine (swimming pool) birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hotelibemerewe gukora izo siporo aho bacumbitse, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

g. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe.

h. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.

i. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

3. Inama y'Abaminisitiri yemeje ko Sosiyete mpuzamahanga yitwa Tek Experts ishyiraho ikigo cy’ikoranabuhanga mu Rwanda.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibi bikurikira:

• Umushinga w’itegeko rivugurura itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2020/2021.

• Umushinga w’itegeko ngenga rivugurura itegeko ngenga rigenga amatora.

• Iteka rya Perezida rigena imyanya itorerwa ku rwego rw’umudugudu, urw’akagari, urw’umurenge n’inteko itora kuri buri rwego.

• Iteka rya Ministiri w’Intebe rigena abagize komite nyobozi ya buri nama y’igihugu n’uburyo amatora yabo akorwa.

• Iteka rya Minisitiri ryerekeye raporo y’Igihugu ku mihindagurikire y’ikirere.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira imiryango mpuzamahanga mu Rwanda:

• Madame Aissa Toure Sarr, uhagarariye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda, afite ikicaro i Kigali.

• Bwana Okechukwu Daniel Ogbonnaya, uhagarariye Global Green Growth Institute (GGGI) mu Rwanda, afite ikicaro i Kigali.

6. Mu bindi:

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 1 Gashyantare 2021 hazizihizwa umunsi w’Intwari z’Igihugu. Ibikorwa bijyanye no kwizihiza uwo munsi bizatangira ku itariki ya 24 kugeza ku ya 31 Mutarama 2021 hifashishijwe ibitangazamakuru bitandukanye birimo radiyo, televiziyo ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Mutarama 2021.

 

Dr. Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe