^

 

Ministiri w’Intebe yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Faustin Archange Touadera

         

30 Werurwe 2021--Ministiri w’Intebe yitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin Archange Touadera, aho yari ahagarariye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. 

Minisitiri w’Intebe yari aherekejwe na Dr. Vincent Biruta, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse na Jenerali Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.  

Perezida Faustin Archange Touadera yarahiriye kongera kuyobora iki gihugu ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’imyaka itanu, nyuma y’uko yongeye gutsinda amatora ya Perezida yabaye mu Ukuboza 2020.