^

 

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

         

Kigali – Ku wa 25 Werurwe 2021 – Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard NGIRENTE yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, Gahunda ebyiri z’ingenzi, Guverinoma yashyizeho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID- 19 ku bukungu bw’Igihugu. Izo Gahunda ni Ikigega cyo kuzahura ubukungu (Economic Recovery Fund/ERF) na Gahunda yo guteza imbere inganda mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu (Manufacture and Build to Recover
Program/MBRP).

Ikigega cyo kuzahura ubukungu (ERF) cyashyizweho mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi byazahajwe cyane n’ingaruka za COVID-19, kugira ngo bisubukure ibikorwa byabyo kandi n’ababikoramo ntibatakaze imirimo yabo. Iki Kigega cyatangiranye miriyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda kandi bitarenze impera z’uyu mwaka wa 2021, aya mafaranga azongerwa agere kuri miriyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda.

Zimwe mu nzego zirebwa n’iyi gahunda ni nk’Ubukerarugendo n’amahoteri, Ibitunganyirizwa mu nganda (harimo n’Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi), Uburezi, Ubwikorezi, hamwe n’Ibigo Bito n’Ibiciriritse bifite aho bihuriye
n’ubuhahirane mpuzamahanga cyangwa bw’imbere mu Gihugu.

Inkunga itangwa muri iyi Gahunda igizwe ahanini no gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi bitaboneka muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ku bikoresho by’ubwubatsi byakorewe mu Rwanda
n’inkunga ishingiye ku mikorere myiza y’ibigo n’inganda irimo kugabanyirizwa imisoro ku bihembo by’abakozi (PAYE) ku bakozi bashya bahawe akazi ndetse no kugabanyirizwa imisoro ku byoherezwa mu mahanga. Biteganyijwe ko iyi gahunda izongera umusaruro w’inganda, izatuma hahangwa imirimo mishya, guhaza amasoko y’imbere mu Gihugu no kongera ibyoherezwa mu mahanga muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID- 19.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yagize ati:

“Ibigo by’ubucuruzi byahungabanyijwe cyane n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo guhangana na Koronavirusi, cyangwa bitewe no kubura ubushobozi kw’abaguzi, ndetse n’abafite ibikorwa bifite aho bihuriye n’ubuhahirane mpuzamahanga byahungabanyijwe na COVID-19, bemerewe gusaba inkunga itangwa n’iki Kigega”

“Gahunda yo guteza imbere inganda mu Gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu yashyizweho hagamijwe kwihutisha ishoramari ry’abikorera cyane cyane mu bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda ndetse n’ubwubatsi. Iyi gahunda ikaba izagira uruhare rukomeye mu kugabanya ikiguzi cyo gushinga inganda zikora ibikoresho by’ingenzi no kwagura inganda nto n’iziciriritse.”

Ibikoresho by’ubwubatsi bisonerwa umusoro ku nyongeragaciro, iyo umushinga ufite agaciro k’ishoramari katari munsi ya miriyoni 10 z’Amadorari ya Amerika. Inkunga ku bitunganyirizwa mu nganda, itangwa iyo umushinga ugamije gushora imari itari munsi ya miriyoni imwe y’Amadorari ya Amerika Naho ku mishinga yari isanzweho, hakenerwa ishoramari ritari munsi ya miriyoni imwe y’Amadorari ya Amerika cyangwa 20% by’ishoramari ryari risanzwe mu Rwanda. Imishinga mishya yo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi igomba kuba ifite agaciro k’ishoramari k’ibihumbi 100 by’Amadorari ya Amerika.