^

 

Ingamba zo kwirinda indwara ya COVID-19

  1. Ingamba rusange zo kwirinda indwara ya COVID-19
  • Udupfukamunwa tuzakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.
  •  
  • Serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’Inzego z’Ubuzima (gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi).
  •  
  • Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe  ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.
  •  
  • Ingendo zirabujijwe guhera saa yine z’ijoro (10:00 PM) kugeza saa kumi  za mu gitondo (4:00 am).
  1. Serivisi zizakomeza gukora
  • Amashuri azakomeza gufungura hakurikijwe ibyiciro byayo. Gahunda y’uko Minisiteri y’Uburezi ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima zizakomeza gukurikirana ko icyo gikorwa kigenda neza.
  •  
  • Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’Abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana.
  •  
  • Amasoko n’amaduka (malls and markets) agomba gukora ku gipimo cya 50% by’abayacururizamo, ariko bakagenda basimburana.
  •  
  • Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zizakomeza. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemererwa gutwara. Ku modoka zifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.

Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RURA. 

  • Abatwara amagare mu bikorwa by’ubucuruzi (Abanyozi) bemerewe gukora mu duce bari basanzwe bemerewe gukoreramo. Barasabwa kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima, ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (helmet/casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka zaturuka ku mpanuka.
  •  
  • Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.
  •  
  • Abagenzi bose baza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kugaragaza icyangombwa cy’uko bapimwe COVID-19 mu masaha 120 mbere yo guhaguruka kandi bakubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima.
  •  
  • Abantu bose bitabira ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki z’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi.
  •  
  • Abategura inama (conferences & meetings) barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
  •  
  • Abitabira inama (meetings and conferences) ntibasabwa icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19, ariko abategura inama bagomba kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima harimo kutarenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
  •  
  • Amakoraniro y’abantu batarenze 75 ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Cyakora abantu barashishikarizwa kwipimisha COVID-19 ku bushake bwabo kugira ngo barusheho gufata ingamba zo kuyirinda.
  •  
  • Imihango yo gushyingirwa mu nsengero ntigomba kurenza abantu 75.
  •  
  • Abitabiriye kwiyakira mu bukwe ntibasabwa kubanza kwipimisha COVID-19 mu gihe batarenze 75.
  •  
  • Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 75.
  •  
  • Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora n’Inzego zibishinzwe  zemerewe kwakira 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.
  •  
  • Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro, nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
  •  
  • Ibikorwa bya siporo bikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza.
  •  
  • Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenga abantu 15 icyarimwe.
  1.  Serivisi zizakomeza gufunga
  • Utubari, twaba utwo mu maresitora no mu mahoteli tuzakomeza gufunga.
  •  
  • Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (Gym) no kogera muri pisine (Swimming pool) birabujijwe.