^

 

Twiyemeje kubabikira ibanga 

Serivisi za Minisitiri w'Intebe ziyemeje kubika amabanga y'abakoresha urubuga rwayo. Ayo mabanga ajyanye n'amakuru duhabwa harimo amakuru atangwa ku rubuga rwa www.primature.gov.rw.

Amakuru bwite 

Amakuru bwite yakiriwe na Serivisi za Minisitiri w'Intebe ngo akoreshwe n'izo Serivisi cyangwa abafatanyabikorwa twahisemo mu gutegura umuhango runaka ntabwo bizahabwa cyangwa ngo bigurishwe imiryango iyo ariyo yose. 

Ushaka kutabona ubutumwa bwacu

Mu rwego rwo gukomeza kwigisha no guha serivisi abadusura, mushobora kuzajya mubona ubutumwa tuboherereje bujyanye n'ibikorwa na serivisi tubafitiye. Mushobora guhitamo kutakira ubwo butumwa mukoresheje bumwe mu buryo bukurikira: 

Ohereza ubutumwa bwa email kuri: info@primature.gov.rw  utubwire ikibazo cyawe.  

Subiza ubutumwa tukoherereje utabushaka, maze ubitubwire.  

Imirongo iganisha ku zindi mbuga

Urubuga rwa interineti rwa Serivisi za Minisitiri w'Intebe rufite imirongo iganisha ku zindi mbuga. Serivisi za Minisitiri w'Intebe ntabwo zishinzwe imicungire y'amabanga cyangwa ibyandikwa kuri izo mbuga. Wakwegera Serivisi za Minisitiri w'Intebe igihe ufite ikibazo, igitekerezo ku bijyanye n'ibanga kuri uru rubuga, imikoreshereze yarwo cyangwa uburyo wakorana narwo, ubinyujije kuri: info@primature.gov.rw.