IMYANZURO Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’UMUSHYIKIRANO YA 17

Kuva ku itariki ya 19 kugera ku ya 20 Ukuboza 2019, i Kigali muri Convention Centre, hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17. Iyi nama yayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Yatangijwe n’ijambo ageza ku Banyarwanda buri mwaka, agaragaza uko Igihugu gihagaze (State of the Nation).

Mu ijambo rye, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Abanyarwanda ko u Rwanda ari Igihugu gihagaze neza, kandi ashimira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda kubera uruhare babigiramo. Yasabye ko intambwe nziza tumaze gutera, mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’Igihugu, nk’uko bigaragazwa n’ibipimo mpuzamahanga, zigomba kutwongerera imbaraga zo gukora byinshi kandi byiza. Yibukije by’umwihariko, ko umutekano ari ngombwa kuko ari wo byose bishingiyeho.

Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro byibanze ku bukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, imbogamizi n’ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo u Rwanda rukomeze kwihuta mu iterambere. Ibyo biganiro ni ibi bikurikira:
 
•    Kwihutisha iterambere ry’ubukungu (Driving Double-Digit Growth);
•    Uruhare rw’imiryango itekanye mu kwishakamo ibisubizo birambye
(Engaging families for community resilience).
 
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi biganiro, hafashwe imyanzuro ikurikira:

1.    Kwihutisha igikorwa cyo kwimura abatuye mu bishanga, mu manegeka n’ahandi hatemewe guturwa, bagatura neza kandi impamvu z’icyo gikorwa zikarushaho gusobanurirwa abaturage ko ikigamijwe ari uko abantu batura ahantu hadashyira mu kaga ubuzima bwabo.

2.    Gukomeza gufatanya n’abikorera (PSF) mu kongera ubushobozi bw’inganda (capacity utilization) mu bikorwa bizamura umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, cyane cyane ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda);  

3.    Gukemura imbogamizi ba rwiyemezamirimo bagihura nazo, cyane cyane abakizamuka (SMEs) zirimo kutabona ibyo bapfunyikamo/packaging, imbuto, ifumbire, ibyumba bikonjesha n’inganda zitunganya umusaruro bidahagije, no gushaka igisubizo ku musaruro ukomoka ku bworozi cyane cyane uw’amata; 

4.    Kuvugurura imikorere y’amavuriro y’ibanze (health posts) ku buryo ayubatswe yose akora neza, kandi aho bikenewe serivisi zitangwa zikongerwa kugira ngo ayo mavuriro arusheho gufasha uko bikwiye abayagana; 

5.    Kugirana imihigo yo kwivana mu bukene n’abaturage bagifashwa na Leta bafite ubushobozi bwo gukora, no gushyiraho ingamba zibafasha kwihuta mu rugendo rwo kwigira; 

6.    Gushyiraho, ku bufatanye n’imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere, ingamba zihamye zo gutegura neza abitegura gushinga urugo n’abarushinze hagamijwe kubaka umuryango utekanye no kubahiriza inshingano za kibyeyi;

7.    Kwihutisha gahunda yo gushyiraho no kongera amarerero (ECD) mu Midugudu yose y’Igihugu no kongerera ubumenyi abayakoramo kugira ngo barusheho gutanga serivisi nziza;

8.    Gushyiraho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga kunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zinyuranye harimo Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) no gukoresha  ubumenyi bafite mu ngeri zitandukanye iyo baje mu kiruhuko mu Rwanda;

9.    Kwihutisha, mu gihe kitarenze imyaka ibiri, igikorwa cyo kubaka amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n’urugendo rurerure abana bakora bajya ku ishuri;

10.    Kuvugurura ku buryo bwihuse ibishingirwaho mu gutanga inguzanyo zo kwiga mu mashuri makuru na kaminuza hatitawe ku byiciro by’ubudehe;

11.    Gukemura ibibazo by’itumanaho (network connectivity), n’ibindi bikorwaremezo by’ibanze bikenewe mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu;

12.    Gukurikirana ko abaturage bakoze imirimo muri gahunda ya VUP bishyurirwa ku gihe, kwishyura abandi baturage bagifitiwe imyenda kandi hagafatwa ingamba zihamye zituma abaturage bakoze imirimo mu nzego za Leta n’iz’abikorera bazajya bishyurirwa ku gihe. 
 


Prime Minister Nsengiyumva attended the inauguration of H.E Faustin Archange Touadéra

Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva attended the inauguration ceremony of the Central African Republic, President Faustin Archange Touadera.

In…

Read more →

PRIME MINISTER NSENGIYUMVA ATTENDED THE 11 OACPS SUMMIT

Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva, represented President Kagame, at the 11th Summit of Heads of State and Government of The Organisation of…

Read more →

PRIME MINISTER PRESENTED TO THE PARLIAMENT GOVERNMENT’S ACHIEVEMENTS IN THE HEALTH SECTOR

Prime Minister, Dr. Justin Nsengiyumva, presented to the Rwandan Parliament, both Chambers, Government of Rwanda’s  activities under the theme:…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva chaired the meeting of Central and Local Government leaders

Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva chaired  the  consultative meeting that brought together Central and Local Government leaders. This meeting that…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva officiated the 3rd Inclusive FinTech Forum

Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva officiated  the opening of the 3rd Edition of the Inclusive FinTech Forum, taking place in Kigali Convention…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva attended the 25th Ordinary Summit of East African Community Heads of State

On behalf of President Paul Kagame, Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva attended the 25th Ordinary Summit of East African Community Heads of State.

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva flagged off the final stage Tour du Rwanda 2026

On Sunday, 01st March 2026, at the Kigali Convention Centre, Prime Minister Nsengiyumva flagged off the final stage of the 18th edition of  Tour du…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva joined Kicukiro residents for Umuganda

Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva joined residents of Kicukiro District for the monthly Umuganda, working alongside the community to restore…

Read more →

PRIME MINISTER PRESIDED OVER THE SWEARING-IN CEREMONY OF THE MILITARY PROSECUTOR GENERAL

Prime Minister Dr. Justin nsengiyumva, presided over the the swearing-in ceremony of the newly appointed Military Prosecutor General Col. Charles…

Read more →
-->