Minisitiri w’Intebe yasuye imishinga itandukanye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru

Minisitiri w’Intebe yasuye imishinga itandukanye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru

Ku wa 22 Ugushyingo 2017 Nyakubahwa Ministiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yasuye imishinga itandukanye y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Uburezi hagamijwe kureba imikorere yayo n’uburyo yarushaho gukora neza.

 Mu Ntara y’Iburengerazuba yasuye Ikaragiro ry’amata rya Mukamira riherereye mu Karere ka Nyabihu. Yasuye kandi Uruganda rwa Mukamira rumaze imyaka hafi 3 rutangiye, rufite ubushobozi bwo gutunganya litilo ibihumbi 40 by’amata ku munsi, gusa kuri ubu rutunganya litiro ibihumbi 30.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Minisitiri w’Intebe yasuye Ishuri Rikuru ry’Imyuga rya Musanze (Musanze Polytechnic), asura ubwanikiro n’imirima y’amakoperative  y’abahinzi b’ibireti n’ibirayi akorera mu Karere ka Musanze. Muri aka Karere yasuye kandi Ikigo cya RAB gitubura imbuto z’ibirayi ndetse asura Green House ya SOPYRWA ituburirwamo ibirayi.  

Minisitiri w'Intebe mu ruzinduko rwe kandi yasuye uruganda rutunganya umusaruro w’ibireti rwa SOPYRWA hanyuma asoreza ku gusura ikusanyirizo ry'umusaruro w'ibirayi mu Murenge wa Rugarama, ho mu Karere ka Burera.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri w’Intebe  yishimiye intambwe imaze guterwa muri iyi mishinga, ashimira abafatanyabikorwa bose babigiramo uruhare. Haganiriwe kandi ku buryo bwo kunoza imikorere y’ibikorwa byasuwe kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryabyo rirusheho kunoga.  

Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Intebe yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda na Minisitiri w’Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.



Prime Minister Nsengiyumva officiated the opening ceremony of the Africa Food Systems Forum 2026 Summit

Kigali, September 2, 2026—Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva officiated the opening ceremony of the Africa Food Systems Forum 2026 Summit at the…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva attended the 21st African Union Extraordinary Session of Heads of State and Government

On behalf of President Paul Kagame, on 30th August 2026, Prime Minister Nsengiyumva joined other Heads of State and Government for the 21st African…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva opened the Africa Water and Sanitation Systems Leadership Symposium

Kigali, August 18, 2026---Prime Minister Nsengiyumva presided over the opening ceremony of the Africa Water and Sanitation Systems Leadership…

Read more →

PM NSENGIYUMVA OFFICIATED THE CLOSING OF THE 16TH ITORERO INDANGAMIRWA

Gatsibo, August 10, 2026 ---Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva officiated the closing ceremony of the 16th Itorero Indangamirwa at the Gabiro…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva hosted a delegation of CEOs from the Young Presidents’ Organization (YPO)

Kigali, August 10, 2026---Prime Minister Nsengiyumva welcomed a delegation of business leaders from the Chief Executives Organization, part of the…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva attended the final of the CECAFA Kagame Cup 2026

Kigali, August 07, 2026---Prime Minister Nsengiyumva attended the final of the #CECAFAKagameCup2026 at Amahoro Stadium, where Rwanda’s Rayon Sports FC…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva visited Muvumba Multipurpose Dam and Gabiro Agribusiness Hub

On 11 July 2026, Prime Minister Nsengiyumva visited the Muvumba Multipurpose Dam Project in Nyagatare, a key investment in Rwanda’s sustainable…

Read more →

PRIME MINISTER PRESENTED TO THE PARLIAMENT GOVERNMENT’S ACTIONS TO STRENGTHEN RWANDA’S RESILIENCE

Prime Minister, Dr. Justin Nsengiyumva, presented to the Rwandan Parliament, both Chambers, Government of Rwanda’s  activities under the theme:…

Read more →

Prime Minister Nsengiyumva closed the DSCOP 26 in Nyabihu

As Rwanda marks the 32nd anniversary of Liberation Day, Prime Minister Nsengiyumva joined residents of Bigogwe Sector in Nyabihu District for the…

Read more →
-->