MINISITIRI W’INTEBE YIFATANYIJE N’ABAKOZI BA PRIMATURE NDETSE N’IBIGO BIYISHAMIKIYEHO MU MUHANGO WO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU NSHURO YA 25
Kigali ku wa 12 Mata 2019:
Uyu munsi, Nyakubahwa Ministiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’abakozi ba primature ndetse n’ibigo biyishamikiyeho aribyo RURA na GMO, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25 muri primature n’ibigo biyishamikiyeho.
Uyu muhango waranzwe n’indirimbo zo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere, ubuhamya bw’uwarotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikiganiro ku mateka mabi yaranze Jenoside cyatanzwe na Jenerali James Kabare.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anavuga ko buri mwaka Primature n’Ibigo biyishamikiyeho, bazahora bifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Intebe yashimiye by’umwihariko Bwana Kabera Jean Paul watanze ubuhamya bw’ibihe bibi yanyuzemo ari umwana muri Jenoside. Yashimiye kandi Jenerali James Kabarebe watanze ikiganiro ku rugendo Igihugu cyanyuzemo, avuga ko buri wese akwiye gukuramo impamba ikomeye.
Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku butumwa Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yashimangiye ko Igihugu cyacu kidashobora kwihanganira kubaho mu mateka yisubiramo.
Minisitiri w’Intebe yibukije abitabiriye uyu muhango ko Urumuri rw’icyizere rukwiriye kutubera ikimenyetso cyo gutana burundu n’umwijima waranze amateka mabi yacu. Yanashimangiye ko urwo rumuri rugomba kudufasha gukomeza gusenyera umugozi umwe no kurushaho gukora neza. By’umwihariko, yibukije urubyiruko ari narwo mizero y’ejo heza h’u Rwanda, kurushaho guharanira gukora neza, rukora ibyiza.
Kanda hano kugira ngo usome ijambo rya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.
Topics
On behalf of President Paul Kagame, Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva Ngirente attended the installation and investiture ceremony of the Most…
On behalf of President Paul Kagame, Prime Minister Nsengiyumva joined regional leaders at the 25th COMESA Summit of Heads of State and Government to…
Musanze, September 11, 2026---On behalf of President Paul Kagame, Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva inaugurated the A1 Iron & Steel Rwanda Ltd, an…
Musanze, 4 September 2026---Prime Minister, Dr Justin Nsengiyumva represented H.E Paul Kagame, the President of the Republic of Rwanda at the 21st…
Kigali, September 2, 2026—Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva officiated the opening ceremony of the Africa Food Systems Forum 2026 Summit at the…
On behalf of President Paul Kagame, on 30th August 2026, Prime Minister Nsengiyumva joined other Heads of State and Government for the 21st African…
Kigali, August 18, 2026---Prime Minister Nsengiyumva presided over the opening ceremony of the Africa Water and Sanitation Systems Leadership…
Gatsibo, August 10, 2026 ---Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva officiated the closing ceremony of the 16th Itorero Indangamirwa at the Gabiro…
Kigali, August 10, 2026---Prime Minister Nsengiyumva welcomed a delegation of business leaders from the Chief Executives Organization, part of the…