MINISITIRI W’INTEBE YIFATANYIJE N’ABAKOZI BA PRIMATURE NDETSE N’IBIGO BIYISHAMIKIYEHO MU MUHANGO WO KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU NSHURO YA 25
Kigali ku wa 12 Mata 2019:
Uyu munsi, Nyakubahwa Ministiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard yifatanyije n’abakozi ba primature ndetse n’ibigo biyishamikiyeho aribyo RURA na GMO, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25 muri primature n’ibigo biyishamikiyeho.
Uyu muhango waranzwe n’indirimbo zo kwibuka, gucana urumuri rw’icyizere, ubuhamya bw’uwarotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ikiganiro ku mateka mabi yaranze Jenoside cyatanzwe na Jenerali James Kabare.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anavuga ko buri mwaka Primature n’Ibigo biyishamikiyeho, bazahora bifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Intebe yashimiye by’umwihariko Bwana Kabera Jean Paul watanze ubuhamya bw’ibihe bibi yanyuzemo ari umwana muri Jenoside. Yashimiye kandi Jenerali James Kabarebe watanze ikiganiro ku rugendo Igihugu cyanyuzemo, avuga ko buri wese akwiye gukuramo impamba ikomeye.
Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku butumwa Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatanze ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yashimangiye ko Igihugu cyacu kidashobora kwihanganira kubaho mu mateka yisubiramo.
Minisitiri w’Intebe yibukije abitabiriye uyu muhango ko Urumuri rw’icyizere rukwiriye kutubera ikimenyetso cyo gutana burundu n’umwijima waranze amateka mabi yacu. Yanashimangiye ko urwo rumuri rugomba kudufasha gukomeza gusenyera umugozi umwe no kurushaho gukora neza. By’umwihariko, yibukije urubyiruko ari narwo mizero y’ejo heza h’u Rwanda, kurushaho guharanira gukora neza, rukora ibyiza.
Kanda hano kugira ngo usome ijambo rya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.
Topics
Kigali, September 2, 2026—Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva officiated the opening ceremony of the Africa Food Systems Forum 2026 Summit at the…
On behalf of President Paul Kagame, on 30th August 2026, Prime Minister Nsengiyumva joined other Heads of State and Government for the 21st African…
Kigali, August 18, 2026---Prime Minister Nsengiyumva presided over the opening ceremony of the Africa Water and Sanitation Systems Leadership…
Gatsibo, August 10, 2026 ---Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva officiated the closing ceremony of the 16th Itorero Indangamirwa at the Gabiro…
Kigali, August 10, 2026---Prime Minister Nsengiyumva welcomed a delegation of business leaders from the Chief Executives Organization, part of the…
Kigali, August 07, 2026---Prime Minister Nsengiyumva attended the final of the #CECAFAKagameCup2026 at Amahoro Stadium, where Rwanda’s Rayon Sports FC…
On 11 July 2026, Prime Minister Nsengiyumva visited the Muvumba Multipurpose Dam Project in Nyagatare, a key investment in Rwanda’s sustainable…
Prime Minister, Dr. Justin Nsengiyumva, presented to the Rwandan Parliament, both Chambers, Government of Rwanda’s activities under the theme:…
As Rwanda marks the 32nd anniversary of Liberation Day, Prime Minister Nsengiyumva joined residents of Bigogwe Sector in Nyabihu District for the…