Minisitiri w'Intebe Ngirente yagaragaje uko gahunda yo gukingira Covid-19 ihagaze
Ku wa 03 Ukuboza 2021, mu kiganiro Umukuru wa Guverinoma ageza ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi yateranye, buri gihembwe, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko uko gahunda yo kurwanya Covid-19 no gukingira Abanyarwanda n'Abaturarwanda ihagaze.
Minisitiri w'Intebe yamenyesheje abagize Inteko Ishinga Amategeko ko intego yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) isaba ko bitarenze tariki ya 30 Nzeri 2021, buri gihugu cyagombaga kuba cyakingiye 10% by’abagituye, u Rwanda rwayigezeho.
Yifashishije imibare, yagaragaje ko ku birebana n’u Rwanda, Guverinoma y'u Rwanda yari yihaye intego yo gukingira 30% (3.915.533) by’Abanyarwanda bitarenze Ukuboza 2021 na 60% (7.831.066) bitarenze Ukuboza 2022.
Yavuze kandi ko nyuma y’aho Guverinoma yiyemeje gukingira ingimbi n’abangavu bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17, imibare y’abagomba gukingirwa COVID-19 mu Gihugu hose yiyongereye igera kuri 69,4% (9.063.245). Yavuze ko aba bose bazaba bamaze gukingirwa bitarenze Ukuboza 2022.
Yavuze ko ku birebana n’intego yo gukingira 9.063.245 by’Abanyarwanda bitarenze Ukuboza 2022, kugeza tariki ya 2 Ukuboza 2021, abari bamaze guhabwa doze ebyiri bari 40% (3.625.636). Naho abamaze gufata doze ya mbere bakaba 6.065.691 bangana na 67%.
Minisitiri w'Intebe kandi yagaragaje ko mu Mujyi wa Kigali, hagendewe ku mibare y’abaturage bahabarurirwa, bafite imyaka 18 kuzamura, yerekana ko 100% bakingiwe bose.
Mu Mujyi wa Kigali kandi, uhereye ku bafite imyaka 12 kuzamura, abangana na 869.909, ni ukuvuga 89.2% bamaze guhabwa doze zombi. Abamaze guhabwa byibura doze ya mbere ni 1.032.499.
Minisitiri w'Intebe yavuze ko mu zindi Ntara zose hamwe uko ari enye (4), uhereye ku bafite imyaka 12 kuzamura, abangana na 2.755.727, ni ukuvuga 34% bamaze guhabwa doze zombi. Abamaze guhabwa byibura doze ya mbere bakaba 5.033.192 bangana na 62%.
Muri iki kiganiro, Minisitiri w'Intebe yanashimiye Abanyarwanda uburyo bakomeje kwitabira gahunda yo gukingirwa Covid-19 ndetse asaba n'abatarabikora kwihutira kubikora.
Soma ikiganiro cyose: hano
Reba amashusho y’ikiganiro: hano
Reba amafoto: hano
Topics
Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva attended the inauguration ceremony of the Central African Republic, President Faustin Archange Touadera.
In…
Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva, represented President Kagame, at the 11th Summit of Heads of State and Government of The Organisation of…
Prime Minister, Dr. Justin Nsengiyumva, presented to the Rwandan Parliament, both Chambers, Government of Rwanda’s activities under the theme:…
Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva chaired the consultative meeting that brought together Central and Local Government leaders. This meeting that…
Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva officiated the opening of the 3rd Edition of the Inclusive FinTech Forum, taking place in Kigali Convention…
On behalf of President Paul Kagame, Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva attended the 25th Ordinary Summit of East African Community Heads of State.
…On Sunday, 01st March 2026, at the Kigali Convention Centre, Prime Minister Nsengiyumva flagged off the final stage of the 18th edition of Tour du…
Prime Minister Dr. Justin Nsengiyumva joined residents of Kicukiro District for the monthly Umuganda, working alongside the community to restore…
Prime Minister Dr. Justin nsengiyumva, presided over the the swearing-in ceremony of the newly appointed Military Prosecutor General Col. Charles…